Itsinda rigizwe n’abana b’abanyamuryango ba #AVEGA, ryo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ryitwa #IMPORE. Nyuma yo guhabwa Ubujyanama ku Ihungabana (group counseling) kubera ibibazo bitandukanye bari bafite, bagize imbaraga ndetse barushaho kumva urugendo rwo gukira ihungabana none ubu nabo biyemeje gufasha abagifite intege nke, by’umwihariko bakaba bari gukora nka Medical Team muri ibi bihe byo #kwibuka25 Jenoside yakorewe Abatutsi.