+(250) 788520122 /788520115 avegaagahozo@gmail.com

Iryamukuru: Baratubwira ikibari kumutima

  • Home / Uncategorized / Iryamukuru: Baratubwira ikibari…
Iryamukuru: Baratubwira ikibari kumutima

Iryamukuru: Baratubwira ikibari kumutima

Nyuma y’ Imyaka 25 habaye Genocide yakorewe abatutsi. Dore bimwe mubacitse kw’icumu batubwira ndetse n’Inama bagira urubyiruko.

• Uyu munsi u Rwanda rwunze ubumwe kandi buri wese aterwa ishema no kuba dufite ubuyobozi bwita kuri buri Munyarwanda uwo ariwe wese. Bana b’u Rwanda mbasabye kwima amatwi ibibatanya, muharanira gukora ibibateza imbere.
• Kuba uyu munsi buri wese yishyira akizana, ntawe ugitotezwa, ni ibintu bishimishije. Iri terambere turimo ndiraze urubyiruko kandi mbifurije kurangwa no kubaha buri wese, abato mwese murangwe n’ikinyabupfura n’ubwitange.
• Twari tubayeho nabi tutazi niba bwira cyangwa bucya, ariko ubuyobozi bwiza bwatwitayeho, butumenyera byose. Rubyiruko, muharanire kubaka u Rwanda kandi mwirinde ikibi icyo aricyo cyose.
• Banyarwanda, mujya mwitegereza mukabona ko dufite ubuyobozi budukunda? Ahazaza h’u Rwanda hazaba heza kuko babitoje n’abato, bakunda Igihugu, baragikorera, kandi barabizi ko kibafitiye akamaro kanini.

• Ndiho neza ntabwo mfite agahinda nk’ako nari mfite mbere kuko mfite aho mba uyu munsi. Rubyiruko, mugire urukundo, kandi mumenye kwicisha bugufi no kubana n’abandi mu mahoro.

Rwishumukondo Genevieve, 70 Years

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *