Avega Agahozo

Ingobyi Y' Ubudaheranwa!

Toll Free: call 7494 for online counseling

Ingobyi Y' Ubudaheranwa!

Toll Free: call 7494 for online counseling

IBIGANIRO KU UBUDAHERANWA N’ISANAMITIMA

IBIGANIRO KU UBUDAHERANWA N’ISANAMITIMA

Taliki ya 6 Mata 2025, AVEGA Agahozo ku bufatanye na Minubumwe, yahurije hamwe abanyamuryango bayo ibaha ibiganiro bitandukanye biganisha ku budaheranwa n’isanamitima bituma babasha kwinjira mu cyunamo bakomeye, nabo bakazafasha abandi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu kita ku buzima (RBC) igaragaza ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, hagaragaye abarenga 2016 bagize ikibazo cy’ihungabana, aho abarenga 1786 bangana na 89.6 % muri bo ari  abagore.

Abanyamuryango ba AVEGA bagaragaza ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Abenshi mu babyeyi ntibaheranwe, bashoboye kubakira ku byo Leta yakoze biteza imbere, barera abana b’imfubyi bari bafite, abenshi bashobora gukura neza, ubu bakaba bari mu rugendo rwo kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Nabo ubwabo bariyubatse, babashije kwishyira hamwe mu matsinda bibafasha kuganira ku bibazo bahuriyeho bikabafasha kuruhuka. Babashije kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya

Muri ibi biganiro hagaragajwemo uruhare rwa Leta y’ u Rwanda, mu kubaka imibereho y’abarokotse Jenoside, guhangana n’ingaruka zayo by’umwihariko mu banyamuryango ba AVEGA.

Bayasese Bernard,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo

Madamu Devota Yigisha ijambo ry’Imana

MUKABAYIRE Valerie, atanga ubuhamya bukomeze abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bubakomeze.

Dr.Chaste, Mu kiganiro Cyiza Ku Budaheranwa n’Isanamitima.

MPINGANZIMA Constance Visi Presidante wa AVEGA Agahozo

Mayor w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel wari umushyitsi mukuru ahumuriza ndetse akomeza abanyamuryango ba AVEGA

 

Share the Post:

Related Posts